Biragoye cyane ko umuntu yakumva neza ko igihe wumvise impumuro mbi y’umusuzi utagomba kwipfuka ku mazuru ahubwo bigushobokeye wakurura cyane uwo mwuka kuko urinda indwara nyinshi zikomeye nk’umutima na kanseri n’indwara z’ubwonko, ariko niko bimeze
Ubusakashatsi bwakozwe n’abaganga bakomeye bo mu gihugu cy’Ubwongereza bwasanze uriya mwuka mubi uturuka mu muntu uba urimo ibinyabutabire(produit chimique) birinda indwara. Si umusuzi nyirizina urinda izo ndwara ahubwo bimwe mu binyabutabire bituma ugira impumuro mbi birimbo iyitwa “sulfure d’hydrogène” nibyo bigira ako kamaro. Ibi bishatse kuvuga ko umusuzi unuka cyane ariwo ufite akamaro cyane.
“Iyo uturemangingo(cellules) tunanijwe n’indwara cyangwa n’ibindi byinshi, dufungura imisemburo myinshi ikora “sulfure d’hydrogène”. Ibi bituma umubiri ukomeza kugira imbaraga kandi n’uturemangingo tugakomeza kwihanganira ububabare” Ibi ni ibyo Dr Matt Whiteman yavuze ubwo yasobanuraga aho iyo “sulfure d’hydrogène” ituma umusuzi ugira impumuro mbi ndetse ikanarinda indwara zikomeye.
Mu buryo rero bwinshi bwo kwirinda indwara ukoresheje imiti y’umwuka hiyongereyeho n’umusuzi kuko urinda indwara abantu benshi batinya kandi zitajya zipfa gukira nka kanseri, umutima n’indwara z’ubwonko bakunze kwita AVC(Accident Vasculaire Cérébral).
Mu gihe umuntu asuze akuri iruhande ukumva uranukiwe cyane ntugafate ku mazuru cyangwa ngo umuhunge ahubwo uzamushimire kuko azaba akurinze indwara nyinshi.
0 comments:
Post a Comment