Umugabo yakundaga kubyara abana bagapfa bakiri bato.
nuko aza kujya mu bapfumu umupfumu aramubwira, ati nubyara umwana uzamwite izina ribi.
nuko babyara umwana bamwita munnyo. ariko babigira ibanga nuko rero nyuma y'imyaka 5 bashaka gutangariza abaturanyi izina ry'umwana.
mbega byari ibirori bikomeye umugabo afata ijambo
ati: nshuti zanjye uyu munsi mureba twawuteguriye munnyo. izi nzoga zose mureba zengewe munnyo. nibiryo byose batetse bitekewe munnyo.
maze yinjira munzu gato abantu basigara bitotomba agarutse yongeramo
ati:mwese mwishimire, munnyo. mu musome mu muterure rwose nanjye nkunda munnyo.
mu gihe bagiye kuzana, munnyo. abantu barivumbura barigendera umugabo abahamagara cyane!! ababaye ati none se ko mu giye umugore ataberetse munnyo.
mwagarutse koko mukareba MU NNYOOO!!
0 comments:
Post a Comment