via http://facebook.bangmedia.org
IZINA RY'UMUNSI
Claire : Ikirangirire (latin).
Claire ni umuntu ushabutse kandi ukunda kuganira. Agira igikundiro no kuberwa kandi ashakisha gukundwa no gushimisha abantu. Ntago ajya ahisha amarangamutima ye kandi yanga kuba wenyine. Akunda ko abantu bamureba kandi bamwitaho. Claire ntajya atinya kuvuga muruhame, ahubwo nibyo akunda. Akunda kuvuga no gutanga ibitekerezo bye.
Claire kandi kimwe mu bintu bimushimisha ni ugukorera ikintu abantu akabona banezerewe. Ajya agira n'impano yo kwigana no gukina ibintu by'amakinamico.
Ikindi kuri Claire ni uko azi kwitegereza cyane kandi ni incakura kuburyo azi kwikura mu isoni vuba. Claire arangwa nanone n'amatsiko menshi kuburyo ibi bishobora gutuma akora utuntu twinshi ntagire na kimwe yicara hamwe ngo akinononsore.
0 comments:
Post a Comment