Umukobwa: Cherie sinshaka ko uzajya uvugana n'abandi bakobwa
Umuhungu: sawa
Umukobwa: Sinshaka kandi ko uzajya usurwa n'abakobwa iwawe
Umuhungu: Sawa
Umukobwa: Ikindi kandi sinkunda iyo nguhamagaye ngasanga uri kuvugana n'abandi bikamara umwanya...
Umuhungu: sawa ubwo nzabireka!
BUKEYE:
Umuhungu: chou sinshaka ko uzajya uvugana n'abandi bahungu
Umukobwa: Honey sha tuba tuvugana ibintu bisanzwe! Nta kindi kibyihishe inyuma
Umuhungu: Humm ariko basi sinshaka ko uzajya usurwa n'abahungu
Umukobwa: Abahungu bansura ni babyara banjye n'abandi dukorana gusa
Umuhungu: Sinshaka ariko ko uzajya uvugana n'abandi umwanya munini kuri phone
Umukobwa: Mba mvugana na boss ibijyane n'akazi, cg mvugana na mama ibyo mu rugo.
0 comments:
Post a Comment