Nitwa Jado ntuye kicukiro mumujyi wa kigali
muminsi yashize mukwa 3 narimfite umukunzi ni docteur muri CHUK arik yarafite ingeso yubusambanyi kuko naramwifatiye inshuro zirenga 3
ubwo mba ndamubwiye ngo ibyange nawe birangire
none rero nshuti ejo bundi mukwa 5 nahuye numwana wumukobwa ndamwishimira birenze ampa numero ya phone ye ark ambwirako arumukozi womurugo
ntago byanciye intege narakomeje ndamutereta aranankundira ubu turakundana
none nshutizanjye narindi hafi yo kujya kumusaba iwabo ni igitarama
ark mwereka inshuti zanjye zikambuza ngo have wirongora umuboyi iryo jambo rikambabaza cyane kd mubyukuri numva ntamureka
namweretse ababyeyi barambuza barambwira ngo nzashake umukobwa wize akaminuza
bitabaye ibyo ntibazataha ubukwe bwanjye
ark bashiki banjye nibo bashyigikiye ko nshakana nuwo mukobwa gusa
ESE NUMVIRE ABABYEYI MUREKE KUBERAKO ATIZE??
Cg NKOMEZE MUKUNDE NDETSE NJYE NO KUMUSABA??
Inama zawe ninjyirakamaro murakoze.
0 comments:
Post a Comment