Nitwa james ntuye kigali mfite madam numwana umwe madam tumaranye imyaka 4
muminsi yashize muri 2012 baje kumfunga nzize amafaranga yari yanyerejwe muri bank gusa ntacyo narimbiziho bankatira imyaka 2
imyaka yaje kurangira ndataha madam wanjye twarakundanaga pe kuburyo burimuntu wese yatwibazagaho
ejo bundi mukwezi kwa 3 ndafungurwa mpageze NSANGA YABYAYE UNDI MWANA WA KABIRI
mubajije uko byamugendekeye ambwirako ubuzima bwari bwanze akajya atanga umubiri we
byarangoye kubyakira none ndagirango mungire inama murabizi akabaye icwende ntikoga ese mubabariye agakomeza ubusambanyi?
yanze no kumbwira se wumwana ngo amujyaneyo njye ndumva ndemerewe kdi mbona yarahindutse cyane ahorana amagahunda kuri za whatsapp viber nizindi njyewe rero numva kwihangana ntari bubishobore
-ESE MUTE MUNZU -U'MWANA WANJYE MUJYANE SE? -UMUGORE MWIHORERE AKORE IBYO ASHAKA?
murakoze ntegereje inama zanyu.
0 comments:
Post a Comment