Umwe - kazi ati : " Jye, nikundira abazungu kuko iyo agukunze, arabikubwira; yanakwanga, nabyo akabikubwira". Buri wese agira icyo avuga kuri iki gitekerezo cya mubyara wacu. Hatarashira akanya kanini, umwe mu basore bari aho, aramubaza ati :"Ko jye nakubwiye ko nshaka kuza kugusura, ukanyemerera. Nyuma ko naje kugusaba ko twarara mu cyumba kimwe kubera ko tuziranye cyane, ndetse ko nta kibi cyaba, wanshubije ngo iki?" Nyamukobwa ati :"Ariko iyo si imvugo nyarwanda!" None se uko siko "kuri' ashaka ko yumva? Cg biba ukuri kuko ari "umuzungu" ubivuze? Cg ni imyumvire idafututse? Wowe ubyumva ute?
0 comments:
Post a Comment